Course description

Menya Inzira ya NYAYO yo Gutangiza no Kuzamura YouTube Channel, ukabona aba subscribers na views ama miliyoni, cyane cyane ariko ndakwereka uko wayibyaza UMUSARURO mu buryo Bw'amafaranga, Ikaze mu 'UMUSARE WA YOUTUBE'


Aya ni amasomo yuzuye yigisha buri kimwe cyose watekereza kuri YouTube, kuva kugitekerezo, imikorere ya Algorithm ya YouTube, nkakwigisha gutunganya Video (Editing neza neza nk'uko nange mbikora) kugeza kumugambi wa buri wese aba afite agitangira YouTube ariwo wo kumwinjiriza amafaranga. Muri aya masomo nkwereka uburyo burenga 10 bwose bwo gukorera amafaranga kuri YouTube wibereye hano mu Rwanda, hari n'ubwinjiza menshi cyane kurusha monetization isanzwe.


Niba uri mushya kuri YouTube, ufite igitekerezo cyo kuyishinga, usanzwe uyifite se ikaba itazamuka cg se ikaba yarazamutse ariko ntaburyo buboneye bwo kuyibyaza umusaruro uragira, aya masomo ni ayawe.

Kwitabira iri somo ni rimwe mu ishoramari uzaba wikozemo utazigera wicuza narimwe mubuzima, Tangira kwiga nonaha, ngewe uzanshimire nyuma.

What will i learn?

  • 🧠 Gusobanukirwa Algorithm: Uzamenya imikorere y'ubwonko bwa YouTube(Algorithm), bitume videwo zawe zishyirwa imbere y'abantu benshi bashya buri munsi.
  • 📈 Kuzamura 'Views' Nyinshi: Ushyize mu bikorwa izi ngamba, videwo zawe zizamuka mu masaha make, zigahita zibona 'views' akavagari ibihumbi.
  • ⏳ Kuzuza Amasaha 4,000 Vuba: Abanyeshuri bacu benshi bageza ku masaha 4,000 y'irebwa (watch hours) mu mezi abiri gusa nyuma yo gukurikiza Techniques zikubiye mu masomo yacu.
  • Kubaka Umuryango Mugari: Menya uko wakurura abagukurikira b'indahemuka, bahinduka abakunzi b'ibikorwa byawe n'abaguzi b'ibicuruzwa byawe.
  • 💰 Kwinjiza Amafaranga Menshi: Uziga uburyo burenga 10 bwo kwinjiza, burimo n'ubwinjiza menshi kurusha ayo YouTube ubwayo itanga.
  • 🌍 Kugera ku Isoko Mpuzamahanga: Uzamenya Gukoresha AI mu gukora ibiganiro (content) mu Cyongereza n'izindi ndimi, bigufashe kwinjira mu isoko mpuzamahanga aho YouTube ihemba menshi kurusha mu Rwanda.
  • 🕊️ Kugera ku Mudendezo: Ukora video ya YouTube igakomeza kurebwa 24/7, ibiguha umudendezo w'amafaranga n'uw'igihe cyawe, ukora ibyo ushaka, aho ushakiye (Passive Income).
  • 🏢 Kubaka Ubucuruzi Bukomeye: YouTube ntabwo ari imyidagaduro gusa. Uzamenya Uburyo bwa Nyabwo wakamamarizaho Business yawe igatera imbere abandi batarasobanukirwa neza.

Requirements

  • ✅Ubushake bwo kwiga no gukorera kuri YouTube
  • 📱Telefone (Smartphone) / 💻Mudasobwa
  • 🛜Internet (Murandasi)

Frequently asked question

Yego rwose. Aya masomo yateguwe hitawe kubantu bose, n'abatarigeze bakora videwo n'imwe. Dutangirira mu mizi, tukakujyana intambwe ku yindi, tukakwereka byose kuva ku gufungura channel yujuje ibisabwa byose kugeza ku kwinjiza amafaranga no kwiga gukora video.

Oya rwose. Tukwigisha uburyo wakoresha telefone yawe isanzwe (smartphone) mu gufata amashusho meza no kuyatunganya tutibagiwe no gufata amajwi. Ese waruziko Video nyinshi warebye kuri Xmenya, twafashe recordings na Telephone! Icy'ingenzi si ibikoresho bihenze, ahubwo ni ubumenyi bwo gukora ibintu byiza n'ibyo ufite. Ibi byose rero turabikwigisha

Strategies zose twigisha hano zose zikwereka uburyo bwa nyabwo buzamura amasaha n'aba subscribers kuri channel mugahe gato, ngira ngo wabibonye mungero twatanze muri video ibanza ko channel nyinshi zacu zagiye zuzuza amasaha 4k kuri video ya 1, nawe rero turakwereka uburyo bukwiye bwo kubikora ukagera kuri monetization yuzuye

Nyuma yo kukwereka strategy zo kuzamura amasaha n'aba subscribers, tunakwereka inzira yose intambwe kuyindi y'uko monetization ikorwa, ndetse tukanakwereka amakosa akomeye benshi bakora bikarangira YouTube channel zabo zidashobora guhembwa bibaho, aha rero turakwereka uko wakirinda ayo makosa yose. Uretse monetization kdi turakwereka n'ubundi buryo burenga 10 wakoreramo amafaranga kdi bumwe muri bwo bwinjiza menshi kurusha Monetization ya YouTube

Niba mu minsi 14 ya mbere umaze kugura amasomo ukabona atarimo ibyo wari witeze cyangwa ntacyo arakumarira, twoherereze email gusa. Tuzagusubiza amafaranga yawe yose 100% ntamananiza. Turabyizeye kuko tuzi neza agaciro k'ibyo twigisha mu musare wa YouTube.

Ibi si amasomo gusa, ni ishoramari ry'ukuri kuri wowe ubwawe, ibizongerera imbaraga ibyo ukora ndetse no mu bucuruzi bwawe niba uteganya gukoresha YouTube mu kwamamaza. Ntitugurisha amavidewo gusa; tugurisha Program yuzuye ikubiyemo video zikwigisha, guhabwa ubufasha nyabwo kdi kugihe, hejuru y'ibyo tukagusangiza n'ubunararibonye bw'imyaka myinshi Ukabona uburyo bwadufashije kubaka imiyoboro yinjiza akayabo buri kwezi, n'umuryango mugari w'Aba YouTubers uzakomeza kugufasha mu rugendo rwawe rwose rwa YouTube.

Uzaba uri mu itsinda ryihariye ry'abanyeshuri kuri WhatsApp na Telegram. Aho niho Mr. Buddha n'ikipe ye basubiriza ibibazo byawe vuba. Nturi wenyine muri uru rugendo ahubwo dufatanyiriza hamwe. Kdi burya ngo ntawe umenya icyo atazi, ushobora gukeka ko uzi byinshi kuri YouTube kdi burya ntaho uragera, ngwino rero wifatanye n'inararibonye byose tubicocere hamwe

Yose ari mu Kinyarwanda cyumvikana kandi gisobanutse, cyateguwe kugira ngo buri wese wumva ururimi rwacu abyungukiremo nta nkomyi. Bitandukanye n'abandi bajya kwigisha bakabishyira mu cyongera kdi abo babwira ari Abanyarwanda, niyo mpamvu amasomo yose ari mu kinyarwanda buri wese Yumva kdi akagisobanukirwa neza.

Tugira isomo ryihariye rihera kuri 0 rikigisha gutunganya amashusho (editing) ukamenya gukora video nziza z'umwuga abantu bazakunda bakajya bagaruka kuri channel kongera kuzireba. Tukwereka software z'ubuntu n'izishyurwa, kandi tukakuyobora intambwe ku yindi kugeza ubimenye neza. Ntugire impungenge kubw'igikoresho k'ikoranabuhanga ukoresha kuko Tukwereka uko wabyikorera kuri Telephone cg kuri Mudasobwa (Computer) bitewe n'icyo ukoresha.

Ibi biterwa n'umuhate wawe, ariko gahunda yacu yubakiye ku kugufasha abantu kugera kuri monetization byihuse. Abanyeshuri bacu benshi babigeraho mu mezi ari hagati y'atatu n'atandatu iyo bashyize mu bikorwa ibyo biga neza uko bikwiye. Uretse monetization ya YouTube kdi, muri aya masomo tukwereka ubundi buryo bwo kwinjiza amafaranga kuri YouTube ugitangira kuko budasaba amasaha cg subscribers runaka, ibi byo ariko ni ibanga kuko aba YouTubers bo mu Rwanda babizi ni mbwarwa, muri aya masomo rero, uraza guhishurirwa ubwari bwo n'uko wabukoresha kuruhande rwawe ugahita utangira kwinjiza akayabo ugitangira channel gusa.

Yego rwose! YouTube ihora ihinduka. Natwe tuzakomeza kongeramo amasomo mashya ajyanye n'impinduka zigezweho, kandi uzajya uyabona ku buntu nk'umunyeshuri wacu. By'akarusho noneho nawe ushobora kudusaba isomo runaka, tukarigutgurira, urumva rero ko kuba mu musare wa YouTube ntako bisa.

Kuri ubu, uburyo bwo kwishyura ni rimwe gusa. Nanone ariko, turi gutekereza ku bundi buryo bw'ubwishyu mu gihe kiri imbere, tuzabamenyesha

Cyane rwose. Tugufasha gukora isesengura ryimbitse kuri channel yawe, tukareba aho intege nke ziri, hanyuma tukaguha ingamba nshya zo kuyizamura ukayigeza ku rundi rwego dushingiye kubunararibonye bwacu dufite muri iki gisata.

Oya, si ngombwa. Mu isomo rya 11, turakwigisha uburyo bwo gukoresha AI mu guhanga videwo nziza z'umwuga Youtube yemera utagaragaje isura yawe (faceless channels). Ndetse nawe ukora Video mu Kinywarwanda, tukwereka uko uzajya ufata amajwi meza abantu bakomeza kumva n'ubwo bataba bari kukureba, tunakwereke uko ukora video nziza abantu bareba kuva kuntangiriro kugera kumusozo

Amasomo yose yakozwe muburyo bwa Video zikoze neza zisobanura buri kimwe cyose ukerekwa uko gikorwa, ushobora kuyareba igihe cyose ubishakiye, aho uri hose ku Isi, ukoresheje telefone, mudasobwa, cyangwa tableti yawe.

Ubufasha bwo mu matsinda ya WhatsApp na Telegram ni ubuzima bwawe bwose. Igihe cyose ukiri umunyeshuri wacu, uzaguma mu itsinda aho uganirira n'abandi ba YouTubers abato n'abakomeye bagafashe mukungurana ibitekerezo ku iterambere rya YouTube, yewe mukaba mwakibera n'inshuti, ntawamenya!

Yego rwose. Ushobora kwiga aya masomo aho waba uri hose ku isi. Uburyo bwo kwishyura bwakira amakarita mpuzamahanga ntankomyi.

Mr Buddha

FRw 100000

FRw 400000

Lectures

122

Quizzes

1

Skill level

Beginner

Expiry period

Lifetime

Certificate

Yes

Related courses